Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje amwe mu mategeko y'isuku, amwe muri yo: Irya mbere: Nuko utawaje agomba gushoreza amazi mu mazuru, yarangiza akayapfuna. Irya kabiri: Nuko ushatse kwikiza umwanda ari mu bwiherero ariko akaba adafite amazi afite nk'ibuye n'ibindi, agomba kwisukuza amabuye y'igiharwe, amacye yaba atatu cyangwa se arenzeho ku buryo amukuraho umwanda neza. Irya gatatu: Nuko umuntu ukangutse mu ijoro, atinjiza intoki ze mu gikoresho akoresha atawaza, ahubwo agomba kuabnza kuzikaraba inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye, bityo zikaba zishobora kuba ziriho umwanda. Hari n'ubwo Shitani (Shaytwani) yaba yazikiniyeho zikaba ziriho ibintu byamugiraho ingaruka cyangwa se bikangiza amazi.