Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko gusali iswala eshanu z'itegeko ku manywa na nijoro, no gusali iswala y'idjuma buri cyumweru, no gusiba ukwezi kwa Ramadhan buri mwaka, bituma umuntu ababarirwa ibyaha bito igihe cyose yitandukanyije n'ibyaha bikuru. Naho ibyaha bikuru nk'ubusambanyi, kunywa ibisindisha byo bikurwaho no kubyicuza.