explain-icon

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko gusukura amenyo ukoresheje agati (Kitwa Siwaki) cyangwa se n'ikindi bisukura mu kanwa imyanda n'impumuro mbi yaba irimo. Gusukura mu kanwa ni imwe mu mpamvu zo kuba Allah yakishimira umugaragu we, kubera ko harimo kumvira Allah no kubahiriza itegeko rye, no kubera ko ari isuku Allah akunda kandi akanishimira.

explain-icon

Benefits from the Hadith

  • Ibyiza byo gusukura mu kanwa ukoresheje umuswaki, no kuba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabishishikarije abayoboke bayo ko bagomba kubikora kenshi.
  • Ibyiza nuko wakogesha mu kanwa agati ka Siwaki gakomoka ku giti bita Arak, ariko no gukoresha uburoso n'umuti w'amenyo bikora kimwe.
explain-icon

Categories

explain-icon

More ...