Nta swalat ibyo kurya byamaze gutegurwa, cyangwa se umuntu yakubwe (yifuza kujya mu bwiherero

Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Nta swalat ibyo kurya byamaze gutegurwa, cyangwa se umuntu yakubwe (yifuza kujya mu bwiherero."
Sahih/Authentic. - Muslim

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza gusali igihe ibyo kurya byamaze kugera ku meza, kuko usali yabirarikira n'umutima we ukabishaka. Ni nk'uko bitemewe gusali, umuntu yakubwe ashaka kwihagarika cyangwa se kwituma, kuko nibyo ahugiramo (ntiyite kugutekereza iswalat!)

  1. Ni ngombwa ko umuntu usali yirinda ibyatuma atagira ituze mu iswalat ye mbere y'uko ayitangira.

Successfully sent!