Nyina w'abemeramana Umu Salamat (Imana imwishimire) yabwiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko ubwo yari mu gihugu cya Habashat yabonye urusengero bita Mariya, rurimo amashusho n'imitako agaragaza ko byamutangaje! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isobanura impamvu z'ayo mashusho; Nuko iramubwira iti: Abo bantu uri kumbwira iyo hari umwe muri bo wakoraga ibikorwa byiza agapfa, bahita bubaka ku mva urusengero basengeramo, ndetse bakahashyira n'ayo mashusho! Inamusobanurira ko abakora ibyo ari bo biremwa bibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu, kubera ko kubikora biganisha mu ibangikanyamana.