Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku bantu bavuga ibintu bizaba bitaraba, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ntimukabiteho, ntimukanemere ibyo bavuze, kandi ntimukanabateho igihe! Nuko baramubaza bati: None ko hari ubwo ibyo bavuze bihuza n'ukuri bikaba? Nko kuba bavuga ko hari ikintu kizaba mu kwezi runaka, ku munsi runaka, kikaba nk'uko babivuze?! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Mu by'ukuri amajini, yumviriza ibivugiwe mu ijuru, akabizanira abambari bayo mu bapfumu, akababwira ibyo yumvise, hanyuma umupfumu akiyongereraho ibinyoma ijana!