Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari muri rumwe mu ngenzo zayo, abantu nabo bari mu mahema yabo, iboherereza umuntu ngo ababwire ko bagomba guca ibiziriko biri mu majosi y'ingamiya cyangwa se ibindi bambikaga ingamiya mu ijosi kuko babikoreshaga nk'impigi bumva ko bizirinda ikijisho nuko ibategeka kubica no kubyambura ingamiya kubera ko ntacyo bibamarira, kandi ko uwagira icyo abatwara cyangwa akabagirira umumaro ari Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe.