Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iraburira abantu kutajya ku mupfumu n'umuntu uragura, n'utera inzuzi ndetse n'abandi nkabo bavuga ko bazi ubumenyi bw'ibitagaragara babanje kugira ibyo bifashisha, kandi ko kujya kumubaza kuri ibyo, bihagije kuba byaba impamvu y'uko yimwa ibihembo by'iswalat akoze mu minsi mirongo ine, mu rwego rwo kumuhanira icyo cyaha gikuru yakoze.