Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye uyu murongo wa Qur'an ugira uti: {Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.} [Al Imran: 7], Allah atubwira muri uyu murongo ko ariwe wamanuriye Intumwa ye igitabo gikubiyemo imirongo ya Qur'an igaragara kandi isobanutse ndetse n'amategeko ayikubiyemo asobanutse; iyi mirongo iba ari nayo shingiro ry'andi mategeko ari nayo abantu bakwiye kugarukaho igihe batavuze rumwe, hakaba harimo n'indi iteje urujijo, ifite ibisobanuro birenze kimwe bamwe mu bantu badasobanukirwa cyangwa bakibwira ko hari indi ivuguruza. Hanyuma Allah agaragaza ukuntu abantu bafata iyi mirongo; abafite uburwayi mu mitima yabo bahitamo gukurikira iteye urujijo bakareka isobanutse igaragara, bagamije guteza urujijo no gushidikanya ku magambo ya Allah no kuyobya abantu, bakanashaka kuba aribo bayisobanura bijyanye n'irari ryabo; nyamara abamenyi babucengeye iyo bayigezeho bayigarura ku yisobanutse ntibagire urujijo, bakayemera ko yose ituruka kwa Allah, kandi ko idashobora kuvuguruzanya, ariko ababyibuka nibo banyabwenge batekereza neza kandi bizima. Hanyuma ibwira Nyina w'abemera Aishat (Imana imwishimire) ko nabona abo bakurikira imirongo badasobanukiwe aribo Allah yise muri uyu murongo ko bafite uburwayi mu mitima yabo agomba kubirinda no kutabatega amatwi.