explain-icon

Explanation

Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imirongo icumi muri Qur'an ntibimukire ku yindi iyo batarayiga neza ngo bayisobanukirwe banayishyire mu bikorwa, bituma bagira ubumenyi banashyira mu bikorwa icya rimwe.

explain-icon

Benefits from the Hadith

  • Ibyiza by'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kwita kwabo ku kwiga Qur'an.
  • Kwiga Qur'an bijyana no gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo, ntabwo ari ukuyisoma no kuyifata mu mutwe gusa.
  • Ubumenyi buza mbere yo kubutanganza no kubushyira mu bikorwa.
explain-icon

Categories

explain-icon

More ...