Hadith yaturutse kwa Salim Ibun Abil Dja'adi yaravuze ati: Umugabo umwe yaravuze ati: Iyaba nari nsayi nkaruhuka! Bamwe baba nkaho babimunengeye, maze aravuga ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!" Sahih/Authentic. - Abu Dawood
explain-icon

exp

Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: Iyaba igihe cyo gusali cyari kigeze nkaruhuka, abari bamuri iruhande bamera nkaho babimunengeye, maze aravuga ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Yewe Bilali! Hamagarira iswalat (Adhana), unamenyesha abantu ko igiye gutangira gukorwa, kugira ngo tuyiruhukiremo, kubera ko harimo kwinginga Allah Nyir'ubutagatifu, no kuruhuka kwa roho n'umutima!

explain-icon

fawaed

  • Kuruhuka kw'umutima nta handi wabisanga uretse mu Iswalat, kubera ko igaragaramo gutakambira Allah Nyir'ubutagatifu!
  • Gucyaha umuntu wagize ubunebwe bwo gukora Ibadat.
  • Ukoze inshingano ategetswe, akayisohoza, bimuha kumva anezerewe kandi atekanye.
explain-icon

cats

explain-icon

more