Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaburiye abantu biga bashaka kwiratana ibyo bazi, cyangwa se kugira ngo bitwe ko ari abamenyi, ngo babereke ko nabo ari abamenyi nkabo, cyangwa se kugira ngo bazajye bagisha impaka injiji n'abandi b'ubwenge bucye, cyangwa se abize kugira ngo ari bo bajya babanza mu byicaro, bababanze mbere y'abandi. Kubera ko ibyo uzabirengaho nta kindi kimukwiye usibye umuriro kubera gukorera ijisho no kudashaka ubumenyi abikoze kubera Allah!