Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza inshuro imwe imwe

Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza inshuro imwe imwe.
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) rimwe na rimwe yajyaga itawaza igakaraba buri rugingo inshuro imwe, maze igakaraba mu maso, hakubiyemo no kujuguta amazi ndetse no kuyashoreza, igakurikizaho amaboko n'amaguru inshuro imwe; iki kikaba ari nacyo gipimo cy'itegeko.

  1. Itegeko mu gihe cyo gutawaza ni ugukaraba ingingo rimwe gusa, iyo urengejeho biba ari byiza.
  2. Biremewe gutawaza inshuro imwe imwe rimwe na rimwe.
  3. Ikiri itegeko ni uguhanagura mu mutwe inshuro imwe.

Successfully sent!