explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iratubwira ko ku munsi w'imperuka hari ikizenga cy'amazi yahawe kireshya n'urugendo rw'ukwezi mu burebure, n'ubugari bwacyo ni nk'uko. Kandi ko amazi yacyo ari umweru cyane kurusha amata Impumuro yacyo ihumura kurusha umubavu wa Miski. Ibikombe byacyo bingana n'inyenyeri zo mu kirere kubera ubwinshi bwa byo. Uzakinywaho ntazongera kugira inyota na rimwe.

explain-icon

fawaed

  • Ikizenga cy'amazi cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kizaba kirimo amazi menshi, abemeramana mu bayoboke b'Intumwa y'Imana bazajya kukinywaho amazi ku munsi w'imperuka.
  • Abazanywa ku mazi y'icyo kizenga cy'Intumwa y'Imana bazabona inema zikomeye zo kutazongera kugira inyota ukundi.
explain-icon

cats

explain-icon

more