Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu yanga umuntu w'umunyamwaga ujya impaka cyane, utemera kwicisha bugufi imbere y'ukuri, akanga kukwumva kubera kujya impaka kwe, cyangwa se akajya impaka ariko akarengera akarenza urugero, ndetse akajya impaka mu byo adafitiye ubumenyi.