Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko utagirira impuhwe abantu, Allah nawe atazazimugirira; kubera ko impuhwe umugaragu agirira ibiremwa ni imwe mu mpamvu zikomeye zatuma ugera ku mpuhwe za Allah.
fawaed
Impuhwe ziracyenewe ku biremwa byose, ariko abantu hano bavuzwe ku buryo bw'umwihariko mu rwego rwo kubitaho.
Allah niwe Munyempuhwe bihebuje, kandi impuhwe ze agirira bagarugu be nabo barangwa nazo, kubera ko ineza yiturwa indi.
Kugirira impuhwe abantu hakubiyemo kubaha ibyiza, no kubarinda ibibi, ndetse no kubabanira neza.