Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ikibaye ku muyisilamu cyose cyaba uburwayi, cyangwa se imibabaro, cyangwa se agahinda, ndetse n'ibindi bigeragezo, cyangwa se ubwoba, cyangwa se inzara, kugeza no ku ihwa ryamujomba rikamubabaza, biba impamvu yo kubabarirwa ibyaha bye.