Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Malayika Djibril yakomeje kujya ayibwira kwita ku muturanyi we wa bugufi, yaba umuyisilamu cyangwa se yaba umuhakanyi, imwitaho ndetse yirinda kumubangamira, imugirira neza kandi yihanganira ibyayibangamira bimuturutseho, kugeza ubwo kubera ibyo icyeka ko izahishurirwa ubutumwa bugira uwo muturanyi wayo umwe mu bayizungura nyuma y'urupfu rwayo.