Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibintu bibiri: Icyatuma umuntu yinjira mu ijuru, n'icyatuma ajya mu muriro? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko ikintu kizinjiza umuntu mu ijuru ari uko yapfa agaragira Allah wenyine atamubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Naho ikizatuma umuntu ajya mu muriro ni umuntu uzapfa yarabangikanyaga Allah, agashyiriraho Allah ikigirwamana, yaramureshyeshyeje n'ikindi icyo ari cyo cyose mu kugaragirwa kwe, cyangwa se mu kuba ari we Mana yonyine, cyangwa se mu mazina ye matagatifu n'ibisingizo bye.