Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ijoro rimwe yitegereje ukwezi -mu ijoro rya cumi na kane-, maze iravuga iti: Mu by'ukuri abemeramana bazabona Nyagasani wabo by'ukuri, nta gushidikanya, kandi ntibazigera bagorwa no kumubona ndetse ntibazabyigana. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Nimushobora gutsinda impamvu zose zababuza gusali iswalat yo mu rukerera (Al Faj'ri) n'iyo ku gicamunsi (Al Asw'ri) muzabikore, muzisali mu buryo bwuzuye ku gihe cyazo kandi mu mbaga, kuko gukora ibyo ari imwe mu mpamvu zo kuzabona uburanga bwa Allah Nyir'ubutagatifu. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasomera umurongo wa Qur'an ugira uti: {...unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga,...} Twaha: 130.