explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abayoboke bayo bose bazinjira mu ijuru cyeretse utazabishaka! Nuko abasangirangendo baramubaza bati: Ninde utazabishaka yewe Ntumwa y'Imana?! Irabasubiza iti: Wawundi uzaca bugufi akanyumvira ndetse akananyubaha azinjira mu ijuru, naho wa wundi uzanyigomekaho akanga kunyumvira azaba ari we wanze kujya mu ijuru kubera ibikorwa bye bibi.

explain-icon

fawaed

  • Kumvira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) biri mu kumvira Allah, no kuyigomekaho biri mu kwigomeka kuri Allah.
  • Kumvira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bizaba impamvu yo kwinjira mu ijuru, no kuyigomekaho bizaba impamvu yo kwinjira mu muriro.
  • Inkuru nziza yahawe abarangwa no kumvira muri uyu muryango (Umat), kandi ko bose bazajya mu ijuru cyeretse wa wundi wigometse kuri Allah ndetse akanigomeka ku Ntumwa ye.
  • Impuhwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiriraga abayoboke bayo, n'uburyo yari ishishikajwe n'uko bayoboka.
explain-icon

cats

explain-icon

more