Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uvuze ijambo ryo kwemera Imana imwe (Tawhid), azi ibisobanuro byaryo, ashyira mu bikorwa ibyo rimusaba; Agahamya ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye, akanahamya ko Issa nawe yari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye; Agahamya kandi ko Allah yamuremye akoresheje ijambo 'Ba', nuko akabaho, ndetse akaba ari na roho muri za roho Allah yaremye, Akanagira na Nyina wa Issa umwere ku byo abayahudi bamwitiriye, Akemera ko ijuru ari ukuri, n'umuriro ari ukuri, akemera ko biriho, kandi ko ari ingabire za Allah n'ibihano bye, Agapfa ari uko akibyemera; uwo iherezo rye rizaba mu ijuru, kabone n'iyo yaba hari ibyo yadohotsemo, akaba afite ibyaha.