Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abantu babi kuruta abandi bose ari abiba mu iswalat yabo, kubera ko uwiba imitungo y'abandi hari ubwo yagira icyo imumarira hano ku isi, bitandukanye n'uwiba iswalat ye, aba yiyibye anihuguje mu bihembo yari kuzabona ku munsi w'imperuka. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibajije bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni gute umuntu yiba mu iswalat ye? Irabasubiza iti: Ni utuzuza kunama no kubama, bisobanuye kwihuta mu kunama kwe no kubama kwe, ntabikore mu buryo bukwiye.