Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ingabire za Allah zihambaye ku bemeramana, n'ubutabera bwe akoresha ku bamuhakana. Umwemeramana we nta kigabanya ingororano ze yakoreye, ahubwo abihemberwa hano ku isi kubera kumvira kwe Allah, bidakuyeho ibyo azigamiwe ku munsi w'imperuka; hari n'ubwo zose azizigamirwa akazazihabwa ku munsi w'imperuka. Naho umuhakanyi we, Allah amuhera ibihembo by'ibyiza yakoze mu byiza bya hano ku isi, kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka asange nta bikorwa byiza afite ahembesha, kubera ko kugirirwa umumaro n'ibikorwa byiza ku isi no ku munsi w'imperuka nyir'ukubikora agomba kuba ari umuyisilamu.