Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku mugabo umwe wajyaga aguriza abantu cyangwa se akabagurisha bakazamwishyura nyuma; Yajyaga abwira umukozi we wamwishyurizaga amadeni abantu bamufitiye ati: Nujya ujya kwishyuza ugasanga uwo wishyuza ntafite ubushobozi bwo kukwishyura, ujye umworohera umwihanganire utamushyizeho igitutu mu kumwishyuza. Cyangwa se kwakira ibyo umusanganye kabone n'iyo byaba bituzuye, ibyo byose uwo mugabo yabikoraga kubera gushaka ko Allah nawe yazamwakirira ibyo azaba afite akamubabarira. Ubwo wa mugabo yari amaze gupfa, Allah yaramubabariye, ndetse ntiyamuhanira ibyaha bye.