Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasobanura ko umuriro uzengurutswe n'ibintu umuntu ararikira by'ibyaha cyangwa se kudohoka mu gukora ibyo umuntu yategetswe; Bityo uzakurikira umutima we n'ibyo urarikira azajya mu muriro; Kandi ko umuriro uzengurutswe n'ibyo umutima w'umuntu wanga, nko guhozaho gukora ibyo wategetswe, no kureka ibyo wabujijwe ukanabyihanganira; iyo uhanganye nabyo ukabirwanya uba ukwiye kwinjira mu ijuru.