Fatwimat umukobwa wa Hubayshi yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ati: Amaraso yanjye y'imihango ntajya ahagarara, ahubwo nkomeza kuyabona no mu gihe kitari icy'imihango gisanzwe, ese nanjye itegeko rindeba ni nk'iry'umuntu uri mu mihango njye ndeka gusali? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ayo maraso ni ay'uburwayi aterwa no kuba haba hari umutsi wo muri nyababyeyi wacitse, ntabwo ari amaraso y'imihango. Bityo igihe cy'imihango usanzwe uyiboneramo nikigera, ujye ureka iswalat no gusiba n'ibindi bikorwa umuntu uri mu mihango atemerewe; ariko icyo gihe nikirangira, uzaba utakibarwa nk'uri mu mihango, uzisukure inzira y'amaraso, hanyuma wiyuhagire umubiri wose, hanyuma usali.