Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyuze ku mva ebyiri, maze iravuga iti: Banyiri izi mva ebyiri bari guhanwa kandi ntibazira impamvu zikomeye nk'uko mu bicyeka, n'ubwo zihambaye imbere ya Allah; Umwe muri bo arazira kuba atarajyaga yirinda inkari igihe ari kwihagarika; ngo zitamutarukira ku mubiri cyangwa se imyambaro ye. Naho undi yajyaga abunza amagambo mu bantu, agatwara amagambo y'abandi bavuze agamije kubangamira abandi no guteza umwiryane mu bantu.