Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga hagati y'ibyubamo bibiri iti: “RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira." Sahih/Authentic. - Abu Dawood
explain-icon

exp

Intumwa y 'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yicaye hagati y'ibyubamo bibiri yajyaga ikunda kuvuga iti: RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira, ndetse ikanayasubiramo. RABI GH'FIR LII, bisobanuye ko umugaragu asaba Nyagasani we ko amubabarira ibyaha ndetse akanamuhishira.

explain-icon

fawaed

  • Ubu busabe bwagenwe hagati yo kubama kubiri yaba mu iswalat y'itegeko cyangwa se iy'umugereka
  • Ni byiza gusubiramo aya magambo RABI GHFIR LII: Mana mbabarira, ariko kuyavuga rimwe ni byo by'itegeko.
explain-icon

cats

explain-icon

more