explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kugira neza mu bintu byose; kandi kugira neza ni ukuzirikana Allah ku buryo buhoraho mu bikorwa byo kumwiyegereza, mu gukora ibyiza, mu kwirinda kugirira nabi ibiremwa bye, tutibagiwe no kugira neza mu kwica ndetse no kubaga. Kugira neza mu kwica ni nk'igihe cyo guhora (kwica uwishe nawe undi), umuntu agahitamo inzira yihuse kandi yoroshye itarimo kurenza urugero rw'ibyakorewe uwishwe. Kugira neza igihe cyo kubaga itungo; ni igihe ugiriye impuhwe itungo ugiye kubaga utyaza neza icyuma, kandi ukaba ugomba kutagityariza imbere y'iryo tungo rikureba, kandi ko udakwiye kuribaga hari andi matungo akureba.

explain-icon

fawaed

  • Impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu n'ubuntu bwe agirira ibiremwa bye.
  • Kwica no kubaga mu buryo bwiza, ukabikora mu buryo amategeko yagennye.
  • Amategeko y'idini ry'ubuyisilamu aruzuye kandi aratunganye, kandi abumbatiye ibyiza byose, no muri byo harimo no kugirira impuhwe inyamaswa no kuyorohera.
  • Birabujijwe gushinyagurira umuntu wishwe.
  • NI ikizira kwica urw'agashinyaguro inyamaswa.
explain-icon

cats

explain-icon

more