Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umwemeramana urusha abandi ukwemera ari ubarusha imico myiza, ugaragariza abandi uburanga bucyeye, akora ibikorwa byiza, avuga amagambo meza, yirinda kubangamira abandi. Kandi ko umwemeramana mwiza kuruta abandi ari ubarusha kubanira neza abagore b'abanyamuryango be nk'umugore we, abakobwa be, bashiki be, n'abandi bagore bafitanye isano rya bugufi kubera ko ari bo bakwiye kubanirwa neza kuruta abandi bantu.