explain-icon

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ibyiza byo gukora igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadr) kiba mu minsi icumi ya nyuma y'ukwezi kwa Ramadhan, kandi ko ugize umuhate muri iryo joro asali, asaba ubusabe, asoma Qur'an, asingiza Allah, abyemera, yemera n'ibyavuzwe ku byerekeranye n'ibyiza byaryo, yiringiye ibihembo by'ibyo akora kwa Allah Nyir'ubutagatifu, adakorera ijisho cyangwa se kuvugwa, uwo abarirwa ibyaha bye yakoze mbere.

explain-icon

Benefits from the Hadith

  • Agaciro k'ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) no gushishikariza kurikoramo ibihagararo by'ijoro.
  • Ibikorwa byiza ntibyakirwa cyeretse ibikoranywe umugambi w'ukuri
  • Ibyiza bya Allah n'impuhwe ze; kubera ko umuntu ukoze igihagararo mu ijoro ry'igeno afite ukwemera no kwiringira ibihembo byaryo kwa Allah, ababarirwa ibyaha byose yakoze mbere.
explain-icon

Categories

explain-icon

More ...