Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera kurimo inzego nyinshi, zikubiyemo ibikorwa n'imyemerere ndetse n'imvugo. Kandi ko urwego ruruta izindi ari ijambo LA ILAHA ILA LLAH, uzi ibisobanuro byaryo, ushyira mu bikorwa ibirikubiyemo by'uko Allah ariwe Mana yonyine ikwiye kugaragirwa yonyine nta yindi. Kandi ko igikorwa giciriritse mu bikorwa byo kwemera ari ugukura mu nzira ikibangamira abantu. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko no kugira isoni ari kimwe mu bigize ukwemera, kubera ko ari umuco utuma nyirawo akora ibikorwa byiza akareka ibibi.