Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umwiza kuruta abandi imbere ya Allah, ndetse akaba anabarusha urwego ari uwize Qur'an akaba ayisoma yarayifashe mu mutwe, anasobanukiwe amategeko ayikubiyemo, ndetse akanabyigisha abandi, hiyongereyeho no kuyishyira mu bikorwa.