Hadith yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe." Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim
explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahanangiriza umuntu utunga intwaro abayisilamu agamije kubatera ubwoba, cyangwa se kubanyaga; ubikoze bitari mu kuri, aba akoze icyaha gikomeye kandi ndengakamere, ndetse nawe aba akwiye ibihano bikomeye.

explain-icon

fawaed

  • Kwihanangiriza bikomeye umuyisilamu kuba yakica bagenzi be b'abayisilamu.
  • Mu byaha bikomeye kandi bihambaye hano ku isi, ni umuyisilamu kuba yatunga intwaro abayisilamu bagenzi be, no kuba yabica.
  • Ibihano byavuzwe ntibigamije imirwano ikozwe mu kuri, nko kwica abangizi n'inkozi z'ibibi ndetse n'abandi.
  • Ni ikizira gutera ubwoba abayisilamu ubatungaho intwaro cyangwa se n'ibindi, kabone n'iyo waba wikinira.
explain-icon

cats

explain-icon

more