explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko imico myiza igeza nyirayo ku rwego nk'urw'uhozaho igisibo ku manywa, agakora igihagararo cya nijoro, kandi ibikusanyiriza hamwe imico myiza ni: Ugukora ibikorwa byiza, kuvuga amagambo meza, gucya mu buranga, no kwirinda icyabangamira abantu ndetse no kubihanganira.

explain-icon

fawaed

  • Ubuhambare bw'uburyo Isilamu yitaye ku mico myiza kandi yuzuye.
  • Ibyiza byo kurangwa n'imico myiza, kugeza ubwo bigeza umugaragu wa Allah ku rwego rw'uwasibye adasiburuka, n'uwakoze igihagararo abutaruhuka.
  • Gusiba ku manywa no gukora igihagararo cya nijoro, ibi bikorwa byombi bihambaye birimo imvune ku babikora, ku buryo umuntu urangwa n'imico myiza ishobora ku mugeza kuri uru rwego kubera kugira umuhate wo kubanira abantu neza.
explain-icon

cats

explain-icon

more