Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabiye kwirukanwa mu mpuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu, utanga ruswa n'uyakira. No muri byo harimo ibihabwa abacamanza, kugira ngo babogame mu guca urubanza, bityo uwayitanze agere ku cyo yifuza kandi atari we ugikwiye.