explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko babandi bagirira abandi impuhwe, na Allah Nyir'impuhwe azazibagirira ku bw'impuhwe ze zikwiye kuri buri kintu, nk'inyishyu y'impuhwe zabaranze. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itegeka kugirira impuhwe ibiri mu isi byose byaba abantu cyangwa se inyamaswa, cyangwa se ibiguruka, cyangwa se n'ibindi biremwa, ingororano zabyo zikaba kugirirwa impuhwe na Allah we uri hejuru y'ibirere.

explain-icon

fawaed

  • Idini ry'ubuyisilamu ni idini ry'impuhwe, rikaba ryubakiye ku kumvira Allah no kugirira neza ibiremwa bye.
  • Allah Nyir'ubutagatifu arangwa n'impuhwe, ndetse akaba ari na Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi, ari nawe uzigirira abagaragu be.
  • Ineza yiturwa indi, bityo n'abarangwa n'impuhwe Allah nawe azazibagirira.
explain-icon

cats

explain-icon

more