Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uvuze akanahamya n'ururimi rwe ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa usibye Allah, agahakana ibindi bigaragirwa mu cyimbo cye, akitandukanya n'andi madini atari Isilamu, icyo gihe umutungo we n'amaraso ye biba bibaye ikizira ku bayisilamu, twe tureba ibigaragara mu bikorwa akora. Icyo gihe ntiyamburwa umutungo we, ndetse nta n'ubwo yicwa, cyeretse akoze icyaha gikomeye cyangwa se ubundi bugome busaba ko yicwa mu mategeko ya Isilamu. Allah akaba ari we uzamucira urubanza ku munsi w'imperuka, niba ari umunyakuri akabimuhembera, niba ari indyarya akabimuhanira.