Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije kubangamira umuyisilamu no kumubuza amahoro ku cyo ari cyo cyose, cyaba kuri we ubwe, cyangwa se mu mutungo we, cyangwa se mu bantu be, kandi ko uzabikora Allah azamuhemba nkabyo kubera ko icyo ukoze nawe uragikorerwa.