Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umuntu wisanishije n'abantu b'abahakanyi cyangwa se inkozi z'ibibi cyangwa se abantu bakora ibikorwa byiza, nko kuba yakora bimwe mu bikorwa bibaranga by'imyemerere cyangwa se amasengesho cyangwa se n'ibindi bikorwa bisanzwe bazwiho, azaba abaye umwe muri bo; kubera ko kwisanisha nabo mu buryo bugaragara bituma umuntu yisanisha nabo mu buryo butagaragara. Nta no gushidikanya ko kwisanisha n'abantu runaka biterwa no kubatangarira, bishobora no kugeza umuntu ku kubakunda no kububaha no kubiringira. Ibi kandi bishobora no gutuma umuntu yisanisha nabo mu bitagaragara ndetse no mu bikorwa byo kugandukira Allah, Allah abiturinde.