Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza agaciro k'iswalat ikorewe mu musigiti wayo, kandi ko irusha ibihembo igihumbi izindi zikorewe ahandi mu yindi misigiti yo ku isi, usibye umusigiti mutagatifu w'i Makat, kubera ko ari wo urusha imigisha uw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).