Hadith yaturutse kwa Uth'man Ibun Abil Aswi (Imana imwishimire) yavuze ko: Yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda. Sahih/Authentic. - Muslim
explain-icon

exp

Uth'man Ibun Abil Asw (Imana imwishimire) yavuze ko yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo no gushidikanya, igatuma ntibombarika! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda.

explain-icon

fawaed

  • Ni ngombwa kwibombarika no gusali ubikuye ku mutima, kandi ko Shitani ikora ibishoboka byose kugira ngo ishuke umuntu ndetse inamutere gushidikanya muri we.
  • Ni byiza kwikinga kuri Allah ngo akurinde Shitani n'amoshya ye mu iswalat, no kuvuma ibumoso inshuro eshatu.
  • Kugaragaza uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana, bajyaga bagaruka ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo bayisobanuze bimwe mu bibazo bibagoye bahura nabyo.
  • Uburyo imitima y'abasangirangendo yari ifite ubuzima, n'uburyo bari bashishikajwe no gushaka impera nziza.
explain-icon

cats

explain-icon

more