Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ukuntu umuhakanyi azazurwa ku munsi w'imperuka agendesha uburanga bwe! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: None Allah wamuhaye amaguru abiri agendesha hano ku isi ntashobora kumuha kugendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka?! Kubera ko Allah ari umunyabushobozi wa buri kintu.