Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari iri muri rumwe mu ngendo zayo, iratawaza, Ubwo yari igeze ku birenge byayo Al Mughirat Ibun Shu'ubat (Imana imwishimire) yihutira kuziyambura kugira ngo ibone uko itawaza ku birenge! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Zihorere ntuzinyambure, kubera ko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ihanagura hejuru yazo, aho kuziyambura ngo itawaze ku birenge.