Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nubwira mugenzi wawe uti: Ceceka, ku munsi wa Idjuma Imam ari gutanga inyigisho, uzaba ukinnye (mu iswala)." Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim
explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu myifatire y'itegeko ikwiye kuranga umuntu ukurikiye inyigisho zo ku munsi wa gatanu (Idjuma) ari: Ugutega amatwi uri kuzitanga, kugira ngo uzitekerezeho, kandi ko uvuzemo kabone n'iyo byaba ijambo rimwe, Imam ari gutanga inyigisho akabwira mugenzi we ati: Ceceka cyangwa se akamubwira ati: kurikira inyigisho, uwo azaba ahombye ibyiza by'iyo swalat ya Idjuma.

explain-icon

fawaed

  • Kuvuga mu gihe cy'inyigisho zo ku munsi wa Idjuma ni ikizira, kabone n'iyi waba ubuza ikibi umuntu ari gukora, cyangwa se kwikiriza indamutso, cyangwa se kwifuriza impuhwe uwitsamuye.
  • Ariko ibi ntibireba uri kugira icyo abwira Imam cyangwa se Imam nawe ari kumubwira.
  • Biremwe kuvuga hagati y'ibice bibiri by'inyigisho zo ku munsi wa Idjuma ku bw'impamvu runaka.
  • Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuzwe hagati muri izi nyigisho, uyisabira amahoro n'imigisha mu ibanga, ni cyo kimwe no kuvuga Amina uri kwikiriza ubusabe.
explain-icon

cats

explain-icon

more