Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) iratubwira ko Malayika Djibril (Allah amuhundagazeho amahoro) yaje aho abasangirangendo bari bari ari mu ishusho y'umugabo utazwi, no mu buryo yari ameze n'uko yari yambaye imyambaro y'umweru de, n'umusatsi wirabura cyane, nta cyagaragazaga ko ari ku rugendo nk'umunaniro n'ivumbi, n'umusatsi udasokoje, n'imyambaro yanduye, kandi muri bo nta n'umwe wari umuzi. Yasanze bicaranye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko araza yicara imbere yayo nk'uko umunyeshuri yicara imbere ya mwalimu, nuko ayibaza ku buyisilamu, nayo imusubiza imubwira inkingi zabwo eshanu zikubiyemo ubuhamya bw'uko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa yayo, no kwitwararika iswala eshanu, gutanga amaturo ahabwa abayakwiye, gusiba ukwezi kwa Ramadhan, no gukora umutambagiro ariko k'ubishoboye.
Uwari ubajije aravuga ati: Uvuze ukuri! Nuko bitangaza abasangirangendo bibaza ukuntu yabaza nk'utazi igisubizo, hanyuma agasubiza avuga ati: Uvuze ukuri!
Arangije ayibaza ku bijyanye n'ukwemera, imusubiza imubwira inkingi esheshatu z'ukwemera; arizo: Kwemera ko Allah ariho ukemera n'ibisingizo bye, ukaba ariwe uharira ibikorwa nko kurema, ndetse ukamuharira kugaragirwa, ukanemera ko abamalayika baremwe na Allah mu rumuri ari abagaragu bayo bubahitse batajya bamwigomekaho ku itegeko atanze ahubwo bararyubahiriza, ukemera ibitabo Allah yoherereje Intumwa ze bimuturutseho nka Qur'an, Tawurati, Injiili n'ibindi. Ukanemera Intumwa Allah yohereje kwigisha ubutumwa bumuturutseho ngo zibushyitse ku bantu nka Nuhu, Ibrahim, Mussa, Issa, n'uwazisozereje Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ndetse n'izindi ntumwa n'abahanuzi. Ukemera umunsi w'imperuka ukubiyemo ibizaba ku muntu nyuma y'urupfu nk'uko azaba amerewe mu mva ashyinguyemo n'ubuzima azaba abayemo, no kuba umuntu azazurwa nyuma y'urupfu agiye kubarurirwa, maze iherezo rye rikaba mu ijuru cyangwa se mu muriro. Ndetse ukanemera ko Allah yagennye ibintu byose bijyanye n'ubumenyi bwe bwabanje, ndetse n'ubugenge bwe, bikaba byarananditswe ndetse na Allah ashaka ko biba gutyo, kandi bikaba nk'uko yabigennye, akanabirema gutyo. Arangije ayibaza ku bijyanye na Ihsaan, imusubiza ko ari ukugaragira Allah nkaho umureba, utabasha kugera kuri urwo rwego, ukamugaragira wumva ko we akureba. Bityo urwego rwa mbere ari narwo rw'ikirenga ni ukumva ko Allah umureba, naho urwa kabiri ni ukumva ko Allah akubona.
Arangije ayibaza igihe imperuka izabera, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko ubwo bumenyi ari Allah wenyine ubufite, bityo nta wundi mu biremwa bye uzi igihe uzabera usibye we gusa, kandi ko ubaza ataba kimwe n'ubazwa.
Arangije ayibaza ibimenyetso bizabanziriza imperuka, imusubiza ko mu bimenyetso byawo ari ubwiyongere bw'abaja bazabyarana na ba sebuja, abana babyaranye nabo, nabo bakaba ba sebuja, cyangwa se kwiyongera ko kwigomeka kw'abana kuri ba nyina bababyara bakabafata nk'abaja babo. No mu bimenyetso byawo kandi ni ukuba mu bihe bya nyuma abashumba b'amatungo n'abakene bazagira ubutunzi bwinshi, maze bakarushanwa kubaka imitamenwa.
Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibwira abasangirangendo ko uwayibazaga ari Malayika Djibril wari waje kwigisha abasangirangendo idini ryabo.