Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko iyo Allah ashakiye ibyiza abagaragu abagerageza, muri bo ubwabo no mu mitungo yabo ndetse no mu miryango yabo, kuko bituma uwageragejwe agarukira Allah amusaba, ndetse akanamubabarira ibyaha bye, akanamuzamura mu ntera.