explain-icon

exp

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko hazabaho abantu mu bayoboke be mu bihe bya nyuma bazahimba imvugo z'ibinyoma, bakavuga ibitarigeze bivugwa n'umwe mbere yabo; bakavuga imvugo z'ibihimbano ndetse z'ibinyoma; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikaba idutegeka kwitandukanya nabo no kubirinda ntitwicarane nabo, ndetse ntitunumve imvugo zabo, kugira ngo izo mvugo zabo zitazisubiramo kenshi mu mitima yacu bikatugora kwitandukanya nazo.

explain-icon

fawaed

  • Muri iyi mvugo harimo kimwe mu bimenyetso by'ubuhanuzi, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavugaga ubuhanuzi bw'ibizabaho mu bayoboke be, kandi byagenze nk'uko yabivuze.
  • Kwitandukanya n'abahimbira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibinyoma, bakanahimbira ubuyisilamu, no kutabatega amatwi.
  • Kwihanangiriza kwemera Hadith cyangwa se kuzikwiza usibye nyuma yo kwizera neza ukuri kwazo ndetse no kumenya ko ari impamo.
explain-icon

cats

explain-icon

more