Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratanga umuti wavura ibibazo byinshi umwemeramana azanirwa na Shaytwani; Bimwe muri byo nuko Shaytwani imubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Ni nde waremye ijuru? Ni nde waremye isi...! Ibyo bibazo byose, umwemeramana akamusubiza ashingiye ku idini n'inyurabwenge na kamere ko ari Allah! Ariko Shaytwani ntanyurwa birangira amujyanye mu bindi kugeza ubwo amubajije ati: Ninde waremye Nyagasani wawe? Icyo gihe nibwo umwemeramana yirukana ibyo bishuko akoresheje kimwe mu buryo butatu: Kwemera Allah Kwiragiza Allah ngo akurinde Shaytwani Kurekera aho ntakomeze kubitekerezaho.